ITANGAZO
Ubuyobozi bw’ Ishuri Rikuru ry’ Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) buramenyesha abanyeshuri biga birihira (Evening Program) ko basabwe kwihutira kwiyandikisha mu mwaka w’amashuri 2010. Kwiyandikisha bikorerwa ku cyicaro cy’ishuri i Busogo ndetse na Rubirizi, bizatangira tariki ya 01/03/2010 kugera tariki ya 15/03/2010
Icyitonderwa: Turabamenyesha kandi ko amasomo azatangira ku wa 01/03/2010, amafaranga yo kwiyandikisha ntiyahindutse (29.000frw) Uwiyandisha asabwe kuza yitwaje icyemezo kerekana ko yishyuye amafaranga y’ishuri angana (300.000 ab’icyiciro cya mbere na 350.000 frw, ab’icyiciro cya kabiri) yishyuriwe kuri konti numero: 0204344-37 BK cyangwa 1220122 BNR. Turabibutsa kandi ko ntamunyeshuri uzandika atujuje ibyangombwa( dossier complet)
Bikorewe i Busogo ku wa 25/02/2010
Patrice HAKIZIMANA Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi/ISAE
back--